UKO ISHYAKA PS – IMBERAKURI RIBONA ITANGAZO RYASHYIZWE AHAGARAGARA N’ABEPISKOPI BAKURIYE KIRIZIYA GATORIKA MU RWANDA.

Muri gahunda yayo yo gusoza UMWAKA WA JUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA, kuri iki cyumweru kuwa 20 Ugushyingo 2016, mu ma Paruwasi menshi Gatorika yo mu Rwanda, hasomwe itangazo Abepiskopi bakuriye Kiriziya Gatorika mu Rwanda bashyizeho umukono kuwa 17 Ukwakira 2016.

Iryo tangazo rikubiyemo ingingo nyinshi, ariko, muri aka kanya turashaka kugaruka kuri izi zikurikira :

1. Ingingo ya 2 : « Muri  iyi  myaka  ishize  yose,  abapapa  bagiye  badusaba  kudatinya  kureba  ukuri  kw’amateka yacu  n’ingorane  zayabayemo. Ku  ya  17  gicurasi  1994,  Mutagatifu  Papa  Yohani  Pawulo  wa  2 yabaye  uwa  mbere  wavugiye  ku  mugaragaro  ku  kibuga  cya  Mutagatifu  Petero  i  Roma  ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda yari jenoside irimo gukorwa, anavuga ko abayigiramo uruhare bazabibazwa  n’Imana  n’amateka, Papa  Benedigito  wa  16  wamusimbuye,  mu  ruzinduko abepiskopi twagize ku ya  21 gicurasi  2005,  yatubwiye ko tutagomba gutinya guhangara amateka yacu  n’ingorane  zose  zayaturukaho. Mu  ruzinduko  rwacu  rwo  ku  wa  3  mata  2014,  Papa Fransisko  yatubwiye  ko  tugomba  gufatanya  na  Leta,  kugira  ngo  dufashe  abanyarwanda kudaheranwa na  Jenoside yakorewe abatutsi  n’ingaruka zayo».

2. Ingingo ya 6: Yubile  bivuga  no  gusaba  imbabazi  ku  kibi  cyose  twakoze.  Turasaba  imbabazi  tuzisabira n’abakristu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze. Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba  Kiliziya  batatiye  igihango  bagiranye  n’Imana  muri  Batisimu  biyibagiza  amategeko  yayo. Turasaba  imbabazi  ku mabi  twagize  yose  tuyagirira  Imana  n’abana  bayo;  ibyaha  byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi,  ku banyantege nke n'abashonje.  Turasaba Imana  imbabazi  kubera  ibyaha  byose  by’inzangano  n’ibyo  kutumvikana  byabaye  mu  gihugu cyacu  bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko.  Turasaba imbabazi  kuko kenshi  tuterekanye  ko  turi  umuryango  umwe,  abantu  bakica  abandi,  bakabanyaga  ibyabo, bakabatesha  agaciro.  Turasaba  imbabazi  kubera  intambara  zose  zaranze  iki  gihugu  cyacu. Turasaba  imbabazi  z’ibyaha  by’abasaserdoti  n’abiyeguriye  Imana.  Turazisabira  ababyeyi batagize  urukundo  mu  ngo  zabo,  banganye,  batanye,  batitaye  ku  bana  babo,  urubyiruko rwakoresheje nabi imbaraga zarwo;  abantu bose babereye abandi ibuye ry'urutsitariro bakabura urukundo,  bakabura  ineza  kubera  bo.  Turasaba  imbabazi  kubera  abayobozi  b’abakristu  bose batumye  haba  amacakubiri  mu  bantu  bakabiba  imbuto  mbi  y'urwango  kimwe  n'abarenganyije abandi ntibite ku burenganzira bwa muntu mu mirimo bashinzwe.

3. Ingingo ya 7 : Nubwo  Kiliziya  ntawe  yatumye  kugira  nabi,  twebwe  abepiskopi  gatolika,  ku  buryo bw’umwihariko,  twongeye  gusaba  imbabazi  kubera    bamwe  mu  bana  bayo,  abasaseridoti, abihayimana  n’abakristu  bagize  uruhare  muri  jenoside  yakorewe  abatutsi.  Koko  rero  bakoze icyaha gikomeye cy'inabi ya muntu.  Turasaba Imana kugira ngo ihindure imitima yabo, ibafashe kwicuza,  kwiyunga  no  kugirira  neza  abo  bahemukiye,  bemere  impuhwe  zayo  kandi  bizere n'impuhwe  z'abanyarwanda.  Ukwicuza  kwabo  gutume  batinyuka  kuvuga  ukuri,  kugira  ngo umutima wabo ushobore gukira icyaha gikomeye bagiriye  Imana, bakakigirira n'igihugu cyose. Bumve  ko  Imana  yakira  uwicujije  wese,  wemeye  guhindura  imigenzereze  ye,  maze  bubakire hamwe n'abandi igihugu kirangwa n'ineza yayo, urukundo n'ubwumvikane. 

4. Ingingo ya 8 : Turasaba Imana gufasha  Abanyarwanda bose bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside  kwicuza bagahinduka.  Twebwe  abepiskopi  banyu,  mu  izina  ry’abakristu  gatolika  bo  mu  gihugu  cyacu, muri  uku  gusaba  imbabazi  twitandukanya  ku  buryo  bwose  n‘icyaha  cya  jenoside  yakorewe abatutsi  muri  1994,  tunitandukanije  n’imigirire  yose,  n’imyumvire  yose  bijyanye  n’ivangura n’irondakoko bigikomeza gutoneka ibikomere twasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi.

5. Ingingo ya 9 : Turasaba  Imana  ngo  abantu  bose  bafite  intimba  n’ububabare  byatewe  n’amateka  mabi twaciyemo muri iki gihugu ibahe imbaraga z’umutima zo kutiheba ahubwo bizere Imana itigera itererana abayo. Turasabira abarwayi,  abafite ubumuga, imfubyi, abapfakazi, imfungwa, impunzi n’abandi bose bakomerekejwe n’ibyo twaciyemo kimwe n’imiryango yose yazahajwe n’ubukene ngo bagire ababagoboka, babagaragariza umutima w’impuhwe.

6. Ingingo ya 10: Kuvuga  Yubile  ni  no  kwiyemeza  kuvugurura  ubukristu  bwacu.  Turasaba  Imana kutwongerera  ingabire  y’ukwemera,  ukwizera  n’urukundo;  Kiliziya  irangwe  n’  amahoro n’ubwumvikane maze ikomeze kubera isi urumuri n’inzira igana Imana. Imana niduhe imbaraga zo  gukunda  no  kwitangira  Kiliziya  yayo  duhamya  Ivanjili;  kuvugisha  ukuri  tubigire  umuco wacu,  tumenye  gusaba  no  gutanga  imbabazi  cyo  kimenyetso  cy’Impuhwe  z’Imana,  maze ubumwe  n’ubwiyunge  bibe  umugambi  wa  buri  wese.  Imiryangoremezo  nitubere  ihuriro ry’abemera  Kristu  bose,  basengera  hamwe,  bagasangira  ubuzima  nk’abavandimwe,  kandi barangwa n’umutima w’impuhwe bityo twese turusheho kwita ku bakene n’abatishoboye.

7. Ingingo ya 11 : Turasaba  ko  ingo  z’abakristu,  zo  Kiliziya  y‘ibanze  zaba  ipfundo  rikomeye  ry’ubuzima, zikarangwa n’ubumwe, ubwumvikane n’urukundo zimurikiwe na Kristu. Urubyiruko rwacu, rwo mizero  ya  Kiliziya  n’igihugu  cyacu,  nirumenye  Imana,  rukure  ruyikunda,  rukunda  n’igihugu cyarubyaye,  ruzira  amacakubiri,  rugendera  kure  urwango,  ivangura  ndetse  n’ingeso  mbi  zose zangiza  ubuzima.  Nirwirinde  uwo  ari  we  wese  warushuka  arujyana  mu  nzira  zitajyanye n’ubukristu. Nirukurikire inzira igororotse rumurikiwe n’indangagaciro Kiliziya yigisha.

Rimaze gusuzuma iri tangazo cyane cyane mu ngingo zaryo zavuzwe haruguru, Ishyaka PS – Imberakuri ritangarije Abakristu, Imberakuri by’umwihariko, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri rusange ibi bikurikira :

1. Rikimara gusomwa muri za Kiriziya zitandukanye, iri tangazo ryavuzweho byinshi bitandukanye, impaka zikaba zishingira cyane cyane mu kumenya niba iritangazo ryakozwe mu rwego rw’uko Kiriziya Gatorika y’u Rwanda isabye imbabazi cyangwa se niba Abepiskopi barishyizeho umukono barabikoze mw’izina ryabo nk’Abayobozi ;

2. Nk’uko rero n’abandi benshi babigaragaje, ishyaka PS Imberakuri naryo ntiryashoboye gusobanukirwa neza niba Abepiskopi bashyize umukono kw’itangazo barabikoze basaba imbabazi mw’izina rya Kiriziya Gatorika y’u Rwanda cyangwa se niba barabikoze nk’Abayobozi bashishikajwe n’uko intumwa zabo zijanditse mu mabi yose yarondowe mw’itangazo zaboneraho zigasaba imbabazi. Aha dushingira ko ingingo ya 7 y’itangazo ryabo igira iti : « Nubwo  Kiliziya  ntawe  yatumye  kugira  nabi,  twebwe  abepiskopi  gatolika,  ku  buryo bw’umwihariko,  twongeye  gusaba  imbabazi  kubera    bamwe  mu  bana  bayo,  abasaseridoti, abihayimana  n’abakristu  bagize  uruhare  muri  jenoside  yakorewe  abatutsi. » Nk’uko tubizi, icyaha cyane cyane ikindengakamete nk’icya Jenoside ni GATOZI ariko kuba abantu BAKURU nk’Abepiskopi bashishikariza ababyijanditsemo gusaba imbabazi, n’ikintu cyiza, byatuma hashobora kongera kubakwa ubwizerane no kubana neza hagati y’Abanyarwanda ;

3. Ishyaka PS – Imberakuri ryakurikiye kandi ibiganiro Musenyeli Filipo RUKAMBA, Prezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare yatanze ku ma radiyo atandukanye nka BBC na VOA. Muri make, yasobanuye ko mu «  Mu gusoza Umwaka w’impuhwe z’Imana, basanze ari byiza Gusabira imbabazi abakristu bose bo muri Kiriziya Gatorika bagize uruhare mu mabi yabaye mu Rwanda no muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ati ariko,ntabwo ari Kiriziya ubwayo yagize uruhare muri iyo Jenoside ». Yakomeje agira ati : « Ibyo ni nk’uko wavuga ko Jenoside yakozwe n’ubwoko. Ibyo si byo. Jenoside yakozwe n’abantu ku giti cyabo ». Niba rwose na bagenzi be bafatanyije gushyira umukono kuri ririya tangazo ariko babibona, ni ibintu byiza. Nk’uko twabivuze, icyaha ni gatozi, ariko na none, nk’Abashumba, bafite inshingano zo kureberera intama zabo, cyane cyane hano baziyobora mu nzira y’ubwiyunge nyabwo. N’ibyo gushimwa ;

4. Ishyaka PS - Imberakuri ariko ryatangajwe no kubona mu itangazo rikubiye ku mpapuro enye zose, nta murongo n’umwe ugaragaza aho aba Bepiskopi basabira imbabazi abahekuye Kiriziya Gatorika bisasira Abayobozi bayo batandukanye cyane cyane abiciwe i Gakurazo ;

5. Ishyaka PS - Imberakuri ritewe impungenge kandi n’uko Abepisikopi ba Kiriziya Gatorika mu Rwanda birengagije nkana ibyo basabwa n’Abayobozi babo aho bagira bati : « Muri  iyi  myaka  ishize  yose,  abapapa  bagiye  badusaba  kudatinya  kureba  ukuri  kw’amateka yacu  n’ingorane  zayabayemo ». Dufite impungenge ko, nk’uko bigaragara muri ririya tangazo, bahisemo gufata uruhande rwa Politiki. Kuba hari Abanyarwanda bamwe batigeze bahabwa ubutabera na Leta y’u Rwanda ndetse n’Amahanga kugeza ubu, bityo ibyaha bakorewe bikaba bitaritwa izina, ntibivuga ko ubwo bwicanyi bwabakorewe bugomba kwibagirana. Hari ibyaha bidasaza. Ishyaka PS – Imberakuri risanga Kiriziya Gatorika mu Rwanda itagombye kugwa mu mutego wa bamwe wo gukoresha Amabi yabaye mu mateka y’u Rwanda mu nyungu zabo bwite cyangwa agatsiko ka bamwe. Intama z’Imana ni zimwe, Abashumba bazo bagomba kuzireberera kimwe ;

6. Nk’uko byagaragaye iri tangazo rimaze gushyirwa ahagaragara, hari abaryuririyeho babyutsa ikibazo cyo kwaka indishyi z’akababaro. Ni Uburenganzira bwabo nk’abantu bahemukiwe. Kugirango uwahemukiwe atange imbabazi asabwa, n’uko n’uwamuhemukiye agira icyo atanga, aricyo indishyi z’akababaro ziberaho. Gusa, Ishyaka PS – Imberakuri ritewe impungenge n’uko iyi gahunda ishobora kubyara « Ndi Umukristu » igenda mu murongo wa « Ndi Umunyarwanda », maze ejo mu gitondo Abakirisitu bose bagasabwa gusaba imbabazi, nabyo bigakurikirwa no gutanga indishyi z’akababaro, hirengagijwe ko icyaha ari gatozi ;

7. Mu gusoza, ishyaka PS – Imberakuri rirashima byimazeyo Abepisikopi bateye intambwe bagasaba imbabazi, ari nako ryongera kubashimira ibikorwa byiza Kiriziya ihora igaragaramo byo gufasha Abanyarwanda. Riboneyeho umwanya wo kubibutsa ibyo aba Papa bakomeje kubasaba « kudatinya kureba ukuri kw’amateka yacu n’ingorane zayabayemo ».

Riboneyeho kandi umwanya wo gusaba Abakirisitu, Imberakuri n’Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda kwitandukanya k’ikibi cyose, tugashyira imbere Urukundo n’Ubutabera tugamije kubaka u Rwanda rw’ejo Abanyarwanda twese twibonamo.

Abagiye INAMA, IMANA irabasanga.

Bikorewe i Bruseli, kuwa 24/11/2016

Jean – Baptiste RYUMUGABE

Umuhuzabikorwa wa PS – IMBERAKURI

psimberakuri@yahoo.fr