UBUTUMIRE MU KIGANIRO MBWIRWARUHAME PLATE-FORME P5 IZAKORESHAZA I BURUSELI KUWA 29 UKWAKIRA 2016

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda,

Amashyaka agize Plate-forme P5 arabararitse mu kiganiro mbwirwaruhame kizabera i Buruseli tariki ya 29/10/2016 guhera saa saba n’igice (13h30).

Muri icyo kiganiro, Plate-forme P5 izabagezaho ibikorwa yagezeho kuva yashingwa ku itariki ya 14/08/2015 kugeza ubu mu rwego rwo guharanira  ko Abanyarwanda tubana mu mahoro mu rwatubyaye, kandi u Rwanda rukagendera kuri demokarasi nyayo, aribyo bizatuma tugera ku iterambere risesuye kandi rirambye.

Abagize Plate-forme bazabagezaho kandi uko babona ibibazo byugarije igihugu cyacu muri iki gihe n’uburyo babona byakemuka.

Muri iki kiganiro, umwanya munini uzaharirwa Abanyarwanda kugirango babaze ibibazo byose bifuza kandi batange ibitekerezo byabo ku bibazo biriho mu gihugu cyacu.

Ikiganiro kizabera i Buruseli kuri adresse muzamenyeshwa mu minsi iri imbere.

Bikorewe i Buruseli, tariki ya 05 ukwakira 2016

 Jean-Damascène Munyampeta

Umuyobozi wa P5

E-mail :acteur.changement@gmail.com

Tel. : +32.477.97.14.65

Abifuza ibindi bisobanuro babaza :

Robert Mugabowindekwe

Tél. +32.472.70.80.61

Marcel Sebatware

Tél : +32.492.91.47.80

Alexis Rudasingwa 

Tél : +32.497.53.66.97

Gérard Hakizimali : 

Tél : +32.485.40.98.70

TUBAYE TUBASHIMIYE