TWIBUKIRE HAMWE ABACU BAZIZE ITSEMBABWOKO MU RWANDA

Nshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda,

Banyarwanda,

Nshuti namwe bavandimwe,

Mbanje gushimira buri wese ko yigomwe ibyo yakoraga kugira ngo aze kwifatanya n’abandi mu kwibuka itsembatsemba ryakorewe Abanyarwanda ndetse rikaba rigikomeza.

Uyu munsi kuwa 09.04.2017, amashyaka ya Politiki: FDU - Inkingi, PS Imberakuri n'Ihuriro Nyarwanda (RNC) hamwe n'umuryango udaharanira inyungu Rwanda pour Tous asbl  twahuriye hano mu Kiliziya ya Saint – Charles iri Avenue Karreveld 15 – 1080 Bruxelles  kugirango twibukire hamwe abacu bazize jenoside. Nk’uko mubizi Abanyarwanda : Abahutu, Abatutsi, Abatwa n'imvange zibakomokaho dore ko amoko yacu atigeze ahwema gushyingirana no kubyarana bapfuye bazira ubwoko bakomokamo.

Mbere y'uko mbagezaho ubutumwa mu izina ry'amashyaka yacu, nagira ngo mbanze mbasabe, twese duhaguruke dufate umunota umwe twibuke abacu bose.

Murakoze.

Banyarwandakazi,

Banyarwanda,

Nshuti z'u Rwanda,

Kuba turi hano uyu munsi, bituruka ku mateka mabi twanyuzemo yadushoye mu ntambara yayogoje u Rwanda. Mu gihe nk’iki, ntabwo biba byoroshye gufata ijambo cyane kuko hari bamwe baba barekereje kujora ibyavugiwe ahantu nk’aha.  Ariko nanone, ukuri guca mu ziko ntigushye n'ubwo buri wese ashobora kugira ukuri kwe.

Mbere y'uko tugera ku muhango wo kwibuka nyirizina, nagira ngo twibukiranye muri make bimwe byaranze amateka yacu:

  • Kuva u Rwanda rwabaho, rwagize ikibazo cy'ubutegetsi cyangwa cy'abategetsi. Habonetse buri gihe ubwicanyi kugira ngo umutegetsi runaka abuveho. Abami batishwe mu bitero byo kwagura u Rwanda, byaratindaga bakanywa, bikitwa ko Umwami yatanze. Ba Perezida na bo bose bavuyeho bishwe,  uretse Pasteur Bizimungu, ariko na we twese tukaba tuzi ko abayeho nabi ;
  • Buri gihe umutegetsi mukuru yagerageje kumvisha abaturage ko batamufite bashira. Nyamara ariko akabacamo ibice ahanini bishingiye ku moko no ku turere, byose ari ukugira ngo akomeze ayobore ubuziraherezo ;
  • Gushaka kwikubira ubutegetsi, kudasaranganya ubukungu bw’igihugu no kubuza rubanda uburenganzira bwabo bw’ibanze ni byo byatumye haba imyivumbagatanyo ya rubanda yo muri 1959. Iyi ni yo yabaye intangiriro y'impunzi za politiki ;
  • Kuba ubutegetsi bwavuye mu myivumbagatanyo ya rubanda  butarashoboye kumvikana n'impanzi zo muri 59 ngo zitahe,  ni byo byatumye izo mpunzi zibona impamvu yo gutera u Rwanda kuva ku ya 01Ukwakira 1990 ;
  • N'ubwo abateye barimo amoko yombi : Abatutsi n'Abahutu, ariko, urugamba ntirwatinze gufata isura y'ubwoko haba ku bashoje urugamba cyangwa abari ku butegetsi ;
  • Intambara yarakomeje kugera ubwo habaye amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi hagati y'impande zarwanaga ashyirwaho umukono ku wa 04 Kanama 1993. Ariko inyoka yo kwiharira ubutegetsi bwose ntiyatumye amasezerano ashyirwa mu bikorwa ;
  • Byahumiye ku mirari ubwo Perezida wa Repubulika yicwaga ahanuwe mu ndege ye, we na Perezida w’u Burundi hamwe n’abo barikumwe bose. N’ubwo abantu bose bemeranya ko uru rupfu rwa Perezida wa Republika ari rwo ntandaro ya jenoside, igitangaje ni uko kugeza uyu munsi amaperereza yose yo kumenya uwamwishe yagiye aburizwamo. Ariko ababikoze barabyigamba, kandi twese turabazi.

Ibi simbivuze ari ukugirango tubowe n'amateka, ahubwo ni uko utazi iyo ava, ntamenya iyo agana.

Rero, ubwo Inkotanyi zateraga u Rwanda kuva muri 1990, zashyize imbere ko zizanye demokarasi, bituma abazishyigikiye bazifasha kumvikanisha impamvu zabo z’urugamba, bumvikanisha hose ko baje gusimbura ubutegetsi bw’igitugu ngo buvangura amoko.

Nk’uko nabivuze mu kanya, intambara igitangira yahise ifata isura y’ubwoko kandi aho FPR ifatiye ubutegetsi, ubutegetsi bwayo bwigaragaje ko ari ubw’Abatutsi ko butariho bakwicwa bagashira. Impamvu zari zaratanzwe urugamba rutangira, ntizatinze kuyoyoka. Ku bya demokarasi, ikimenyetso kidakuka n’iriya ngirwa kamarampaka yakozwe mu Ukuboza 2015 igamije kwimika Pahulo Kagame nk’umwami muri Repubulika. Naho kuba ari ubutegetsi bw’Abatutsi, n’ubwo abitutsura bakomeje kugaragara, ariko twese tuzi uko afashe Abatutsi muri iki gihe, yaba abo bafatanyije urugamba bakamushyira ku butegetsi yaba n’abo avuga ko yarokoye bari basanzwe mu Rwanda. Kuba kandi nyuma y’imyaka makumyabiri n’itatu, Abanyarwanda bataragira uburyo bumvikanye ho bwo kwibuka ababo, ndumva nta kimenyetso kirenze icyo kigaragaza ko ari Leta y’ivangura. Rero, nk’uko Matata Yozefu akunda kubivuga : “ Leta ivangura abapfu, ntacyo yamarira abazima”.

Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda cyane cyane kuva ku wa 01 Mutarama 1994 kugeza kuri 31 Ukuboza 1994, bwibasiye abantu bazira uko bavutse, uko basa ndetse n’ibitekerezo byabo bya politiki. Ibyo bwatumye Umuryango w’Abibumye (ONU) ubwita jenoside, ushyiraho n’urukiko rwihariye rwa Arusha (TPIR) kugirango rucire imanza abakoze ibyaha bose.

  • Ku byerekeye Abatutsi, urukiko rwavuze ko ubwicanyi bwabakorewe ari: “ un fait de notoriété publique ”, bivuze ko ntawabushidikanyaho ;
  • Ku byerekeye Abahutu, urukiko rwarinze rufunga muri 2015, nta anketi n’imwe rukoresheje. Ndetse abakora anketi n’Umushinjacyaha witwa Carla Del Ponte bashatse kugira icyo babivugaho bahise bigizwayo, bakurwa mu mirimo yabo, na raporo zari zimaze gutangwa zihera mu kabati ;
  • U Rwanda na none, rufashijwe n’amahanga, rwashyizeho inkiko za gacaca. Muri izo nkiko, nta na hamwe ubwicanyi bwakorewe Abahutu cyangwa Abatwa bwigeze busuzumwa ;
  • Ubwicanyi bwakorewe Abahutu bwakomereje muri Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo. Abakoze iperereza kuva mu mwaka wa 2000 kugeza mu wa 2010, muri raporo yabo bise “DRC Mapping Report 2010”, bavuze ko ibyo babonye bigiye imbere y’urukiko byakwitwa jenoside. Banasabye ko hajyaho urukiko rubishinzwe. Kugeza ubu, imyaka irindwi irashize nta akanunu.

Ntawashidikanya ko kuba abayobozi bariho mu Rwanda bazi neza ko hari ibyo bishinja ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda, ko ari byo bituma baratatiye intumbero bateye bavuga yo kuzana demokarasi mu Rwanda, bagahitamo kwizirika ku butegetsi ku ngufu, bashyize imbere ya ntwaro y’uko ngo batariho u Rwanda n’Abanyarwanda basibangana.

Ariko rero ubwoba bwo gutinya ukuri ntaho buzabageza kuko kwarangije kwigaragaza. Turiyumvisha gusa ko twaba mu mahanga cyangwa mu Rwanda, tugomba twese gufatana urunana kugira ngo bene’ubwo bwicanyi butazongera.

Hari ushobora kwibaza ati : « Urwo runana utubwira ruri he mu gihe amashyaka atanu muhuriye muri Plateforme P5, mutafatanyije iki gikorwa cyo kwibukira hamwe ». Ati ; « Urwo runana ruri he mu gihe hano i Buruseli honyine, mu minsi ine ikurikiranye (kuva ku ya 06 Mata kugera 09 Mata habaye ukwibuka inshuri eshanu, boshye ibyo byo kwibuka bitandukanye ».

Rero, dushyiraho Plateforme P5, hari ibintu amashyaka yacu yari yumvikanyeho gushyira imbere mu gukorera hamwe. Hari n’ibyo twari tutaraganiraho uko tuzajya tubikora. Ikibazo cyo kwibukira bose hamwe, na cyo kiri mu byo twari tutaraganiraho. Ubu, ibiganiro twarabitangiye twizera ko tuzagera ku mwanzuro vuba.

Niba mwibuka neza, iki gikorwa cyatangiwe n’amashyaka abiri, FDU Inkingi n’Ihuriro Nyarwanda (RNC) muri 2013, Ishyaka PS Imberakuri ryatangiye kwifatanya n’ayo umwaka ushize mu wa 2016, nyuma y’aho dutangiye gukorana mu wa 2015. Gukorana rero n’urugendo, kandi twarabitangiye;

Urebye igikorwa cyo kwibuka gitegurwa na Leta ya Kigali ku wa 07 Mata cyigizayo abatavuga rumwe na yo kugira ngo nyine bakomeze guca Abanyarwanda mo ibice.

Twe hari nyamara icyo twarushije iriya Leta kuko umuntu ashobora kuva hamwe akajya ahandi akifatanya n’abandi kwibuka. Ibyo birashaka kuvuga ko uretse amatariki n’uburyo bikorwa bitandukanye, igitekerezo ni kimwe. Ni ubundi buryo bwo gufatana urunana, bwo gukomeza gufatana mu mugongo. Kuba rero ababitegura bavugana, umwe akajya kureba ibyo mugenzi we yakoze, na byo biduha ikizere ko urwo rugendo turimo dushobora kuzagira aho turuhuriza bidatinze.

Gusa na none, kuba Leta y’u Rwanda igaya abatibukana na yo niikindi kimenyetso kigaragaza ko ubutegetsi buriho bwananiwe guhuza bene Kanyarwanda, aricyo gituma hari benshi bagerageza kubikora uko babyumva, uko babishoboye.

Mu gusoza, nababwira ko tutazinduwe no guhamya ibyaha inkozi z’ibibi kuko byazihamye kuva kera. Ahubwo tubisubiyemo kuko amagambo avugwa akagusha ku yandi. Twazanywe rero no kwibuka abacu baguye mu bwicanyi, bazize jenoside yabakorewe bazira uko bavutse, bazira ubwoko bwabo cyangwa ibitekerezo bya politiki byabo.

Twizera ko urugendo turimo ruzatuma Abanyarwanda twese, mu Rukundo twese twifitemo, mu Rukundo dufitiye bagenzi bacu, twizera ko tuzashobora kwicarana tukabwizanya Ukuri ku mateka yacu, tukabwizanya Ukuri ku bwicanyi bwatubayeho, kugirango buri wese ashobore kubona Ubucamanza butabogamye. Ibyo nibyo bizatuma twubaka u Rwanda twese twibonamo, u Rwanda ruduha twese umwanya wo kuzirikana Abacu batwawe na Sekibi tukibakeneye.

Dukomere kandi dukomeze kwihangana.

Bikorewe i Brusseli, kuwa 09 Mata 2017

Jean – Baptiste Ryumugabe

Umuhuzabikorwa wa PS Imberakuri