ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 004/PS.IMB/017: ISHYAKA PS - IMBERAKURI RIRAMAGANA UBWICANYI BWAKOREWE ABANA BATAGIRA AHO BABA

Mu ijoro ryo kuwa 28 Mata 2017 rishyira uwa 29  nibwo abana bitwa inzererezi basagariwe n’inzego zishinzwe umutekano bakorerwa igikorwa cya kinyamaswa, ubwo izo nzego zabatwikiraga muri ruhurura zikoresheje risansi, maze babiri muri bo bahasigaga ubuzima, undi nawe agakomereka bikomeye.

Rishingiye ku makuru yatangajwe n’abari bahibereye ndetse n’ibinyamakuru, rigarutse ku itangazo rya Police y’u Rwanda ndetse na Komisiyo  y’uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR);

Ishyaka PS - Imberakuri ribabajwe cyane n’icyo gikorwa cyuje ubugome bwambaye umugomo bwakozwe n’abakozi b’izo nzego;

Ishyaka PS Imberakuri ryihanganishije imiryango yabuze abayo. Rirasanga aho guhohotera abarenzwe n’ibibazo kugera aho batagira aho bacumbika, ahubwo hagafashwe ingamba zo kubafasha kubivamo neza. Ni muri urwo rwego risaba Leta guha impozamarira imiryango y’aba ba Nyakwigendera no gufasha uwabikomererekeyemo;

Ishyaka PS Imberakuri risanga ibikorwa nk’ibi bihohotera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ari ngaruka bihe, kuko atari ubwa mbere ibikorwa bibisha nka biriya biba, bityo bikaba bigaragaza nta shiti ko uburenganzira bwa kiremwa muntu mu Rwanda bukomeje kuba ikibazo;

Ishyaka PS Imberakuri riributsa kandi zimwe mu nzego za Leta ya Kigali ko zidakwiye kugoragoza cyangwa ngo zijye kuruhande, aho zivuga ko ari abazamu babikoze ngo bagateza inkongi. Ahubwo zijye zifata iyambere mu kwerekana amakosa aba yakozwe na zimwe mu nzego zikora umutekano.  Bityo igihe hagarutse agatima ko kwibuka ko umuntu ari nk’undi babashe kwisuzuma no kwemera ko hakwiye inzego zinogeye abaturage aho gushyirwaho inzego zibarimbura.

Bikorewe i Kigali ku wa 1 Gicurasi 2017

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka PS Imberakuri

Sylver MWIZERWA