ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 018/2016 LETA YA FPR NIREKERE AHO KWAMBURA ABATAGIRA KIVULIRA UBUTAKA BWABO NO GUTEGEKA KO BARANDURA IMYAKA YABO.

Bimaze kugaragara no ku bantu bari bagishidikanya ko Leta ya FPR inkotanyi ititaye ku batishoboye batagira kivulira. Baragenda bibonera ko ishishikajwe ahubwo no kwambura abakene utwabo, kugirango ihembe inkomamashyi zaba Abanyarwanda cyangwa iz’abanyamahanga. Iyo politiki yo kwambura abantu utwabo igeze aho yafashe umugambi ugamije guhotora abaturage ibambura imilima yabo kandi aliho bakura amaramuko n’udufaranga two kohereza abana mu mashuri. Ukopfoye kandi aherako atabwa muli yombi.

Mu bice binini by’u Rwanda baralira ayo kwarika. Urugero abaturage batuye mu mudugudu wa Nture, akagari ka Buhindure, umurenge wa Kigeyo, akarere ka Rutsiro intara y’Uburengerazuba baratabaza kuko barimo kwamburwa uburenganzira bwabo aho birukanwa mu rusisiro basanzwe batuyemo, aho i Nture, bakirukanwa batanahawe uburyo bufatika bwo kujya kwirwanaho mu gihe bazaba bavuye muri urwo rusisiro. Nyamara guhabwa inguranwa biteganwa n’ingigo ya gatatu y’itegeko numero 08/2005 ryo ku wa 14/07/2005 ligenga imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda.

Vuba aha, ibyo kandi byarabaye no muri Rubavu  ndetse hari n’aho abaturage basabwe kwisenyeraho amazu.

Si ibyo gusa, si ubwa mbere havugwa ko abaturage barandurirwa imyaka yabo, kandi icyo kibazo kimaze igihe. Ubu ariko bimaze kurenga ihaniro. Byarabaye muri Rubavu hakoreshejwe abatijisti, byakorewe umukecuru witwa Esperance Nyiramisago muri Nyamabuye, byarakozwe vuba aha mu Ngororero n’ahanadi n’ahandi. Itangaza makuri ntirisiba kubivuga ariko abaturage babuze kirengera. Umuturage ntashobora kurya, kugabulira urugo rwe no kohereza umwana mw’ishuli akaba ali byo bita gupfa uhagaze.

Tuributsa ko iyi politiki yo gucuza abaturage utwabo n’imilima yabo byatangiye kuva FPR Inkotanyi igifata ubutegetsi. Yahereko ihindura imyumvikanire yerekeye ubutaka, mu gihe amasezerano ya Arusha yali yagiweho impaka ndende, intumwa zali mu mishyikirano zumvikanye ko impunzi zizatahuka zizashakirwa aho zituzwa, ko ntawe uzasaba gusubira mw’isambu yali alimo mbere ya 1959, cyane cyane ko icyo gihe hali ikibazo cyuko inzuri z’inka zali zarahawe igice kinini kurusha aho guhinga imyaka. Ibyo byose FPR – Inkotanyi yabiciyeho, abasilikari bayo bakuru n’abakada bigabiza ibya rubanda, iha abali bafite ibikingi muli 59 uburenganzira bubaha kwirukana abo basanzemo. Kugeza n’ubu hashize imyaka makumyabili n’itatu intambara irangiye mu Rwanda, ariko hali abaturage bacyirukanwa mu twabo.

Ubutegetsi bwanahereyeko bwambura abaturage uburenganzira bwo guhinga ibishanga, bubiha abatoni bayo cyangwa abafite ingufu n’amafaranga, bahingamo ubwatsi bw’inka, indabyo, umuturage asigara iheruheru adafite aho guhinga mu gihe cy’izuba, kandi leta ntiyashaka uburyo bwo kumufasha kugira ngo azabone ikimuramira mu mpeshyi. Abaturage lero ubu baricwa n’inzara mu turere twinshi tw’igihugu bikanabaviramo gusuhuka.

Turasaba ko ako karengane gahagarara vuba na bwangu kuko birebana n’ubuzima bw’abantu. Niba hali impamvu zituma abaturage bimuka bagomba guhabwa ubushobozi bwo kubaho batagiye mu bucakara. Ntibikwiye kandi rwose ko abaturage bakomeza guhohoterwa babategeka kurandura imyaka yagombye gutunga imiryango yabo, kandi iyo bashonje leta yirinda kubatabariza ngo hatagira ubona ko politiki y’ubuhinzi mu Rwanda yazambye.

Abanyarwanda barihanganye bishoboka bibwira ko FPR – Inkotanyi izageraho ikabona ko ibyo ikora bidakwiye ikikosora, ubu bigaragara ko nta garuliro. Niyo mpamvu dushishikaliza abanyarwanda kwanga agahato no kugirwa ingaruzwamuheto.
 

Bikorewe i Buruseli, kuwa 29  Nzeli 2016.

Jean – Damascène Munyampeta

Chair Platform

acteur.changement@gmail.com

+32 488 96 37 65