ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 005/P.S.IMB/015 ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRATABARIZA BWANA ERIC NSHIMYUMUREMYI, UMUYOBOZI W’ISHYAKA MU AKARERE KA KICUKIRO

Rishingiye ku ihutazwa n’iburabuzwa rya hato na hato byakorewe kandi bikomeje gukorerwa bwana Eric NSHIMYUMUREMYI,

Rigarutse ku iteshagaciro n’iyicarubozo bikomeje gukorerwa imfumgwa zo mu magereza yo mu Rwanda by’umwihariko muri Gereza ya Nyarugenge,

Ryibukije iyimurwa rya huti huti ryakorewe bwana Eric NSHIMYUMUREMYI yerekezwa aho umwana arira nyina ntiyumve,

Ishyaka PS Imberakuri ritangarije Abanyarwanda,Inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikurikira

Ingingo ya mbere :

Ishyaka PS Imberakuri ryababajwe kandi rikomeje kubabazwa n’inzira y’umusaraba bwana Eric NSHIMYUMUREMYI yagendeshejwe kandi igikomeje magingo aya.  Nk’uko tubizi twese, nta munyarwanda numwe utazi neza iburabuzwa mu magereza ryagiye rikorerwa iyi mpirimbanyi, aho yakomeje gufatwa nabi cyane cyane yangirwa kuvuzwa, ndetse akorerwa n'iyica rubozo ritandukanye, nyuma y'aho polisi ya leta yashatse kumwivugana kuwa 15 Nzeri 2011 Imana igakinga akaboko, ubwo yatahaga iwe avuye gukurikirana urubanza rw'umuyobozi wa FDU Inkingi, Mme Victoire Ingabire nawe ufunzwe azira ibitekerezo bye bya politiki.

Ingingo ya Kabiri :

Ishyaka PS Imberakuri riramaganira kure igikorwa cy’urukozasoni cyo kwimura bwana Eric NSHIMYUMUREMYI aho yavanywe muri Gereza yari afungiyemo ya Nyarugenge yerekezwa muri gereza ya Miyove i Byumba. Abazi neza aha yimuriwe murumva ko ntakindi cyakozwe uretse kumutanya n’umuryango we n'abandi twese twashoboraga kumugeraho hagamijwe iyicwa rubozo mu bitekerezo.

Ingingo ya Gatatu :

Ryibukije ibisobanuro bitangwa n’abayobozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa cyane cyane mubyo kwimura abafuze aho basobanura ko abimurwa bimurwa begerezwa imiryango yabo, aha niho Ishyaka PS Imberakuri ribonamo ko harimo tena, bitewe n’uko umuryango wa Eric ahubwo bawumutesheje i Kigali, bityo rero, tukaba tubona ahubwo bamwegereje urupfu! Hejuru y'ibibazo byose twavuze haruguru Eric yahuliye babyo muri gereza ya Kigali, nta gushidikanya ko kumujugunya iyo bigwa ari impamvu yo kugirango atazongera kwitabwaho. Aha, ni ngombwa kandi kwibutsa ko Eric yimuwe akiri mu bujulire rw'urubanza rwe, ndetse atarashoborakubona uburenganzira bwo guhura na muganga kabuhaliwe ngo asuzume ikibazo cy'uburwayi bw'ibihaha aterwa n'isasu yarashwe ritarahandurwa, rikaba rikomeje gutuna tuna ibihaha bye ku bulyo no guhagarara bisigaye bimubera ikibazo gikomeye.

Ingingo ya kane :

Ishyaka PS Imberakuri riboneye ho kandi umwanya wo gutabaliza n'izindi nfungwa ziri mu bibazo hirwa no hino mu magereza cyane cyane ababorera mu ma kasho cyane cyane ba  NIHOZA Alain na NSENGIYUMVA Jotham bamaze amezi agera kuri abiri bafunzwe amapingu muri kasho ya gereza ya Kigali, n'abandi bagera kuri 30 binjijwe muri kasho uyu munsi, bashinjwa ngo gutunga amaterefone no gushaka gutoroka. Muri aba twavuga nk', abitwa KADAFI Alex, Olivier, Bisamaza na Steeven.

Ingingo ya gatanu :

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba uwariwe wese ufite umutima ukunda kandi wa ki muntu guhaguruka agatabariza izi mbohe ziri gukorerwa iyicwa rubozo, akereka izi nzego za Leta ya Kigali ko gufunga umuntu muva amaraso asa,  umuntu musangiye igihugu ndetse mwanaturutse ku Imana imwe atari ugutanaga, ko ahubwo bigomba gukorwa hubahirizwa uburenganzira bwa muntu. Iby'isi ni gatebe gatoki, icyo utifuza gukorerwa nawe ntiwagombye kugikorera abandi.

Imberakuri icyo twiyemeje ni ugushikama tugasaba Leta ya Kigali uburenganzira bwacu bwo kuba mu rwatubyaye tutihishahisha cyangwa ngo twikekane. Ubwo burenganzira bungana imbere y'abene gihugu, nibwo bukire, nilyo tera mbere umuyobozi wese yagombye kwishimira kugeza kubo ahagarariye.

Tubikesheje Nyagasani n’umurava wacu twese hamwe tuzatsinda, maze Urukondo, Ubutabera n'Umurimo bidusesekareho twese.

Bikorewe i Kigali kuwa 11 Gashyantare 2015

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS IMBERAKURI

MWIZERWA Sylver (sé)