Itangazo rigenewe Abanyamakuru - Imyaka 54 y'Ubwigenge bw'u Rwanda

Kuli uyu munsi  u Rwanda rwizihiza imyaka mirongo  itanu n’ine rubonye ubwigenge, amashyaka yishyize hamwe mu gushaka impinduka mu Rwanda, ali yo:  Amahoro PC,  FDU - Inkingi, PS - Imberakuri, PDP - Imanzi, Ihuriro Nyarwanda (RNC), yifuje kwifatanya n’abandi banyarwanda mu kwibuka ibyiza bizana n'ubwigenge, ali byo kwishima, icyizere gishya, no kwiyumvamo ubushobozi bwo kwigeza  kuli bwinshi.  Turashaka kandi guha abanyarwanda icyizera ku byiza bili imbere.

Tuzi neza ko u Rwanda rwabonye ubwigenge ku italiki ya mbere Nyakanga muli 1962, kandi ko FPR Inkotanyi zafashe ubutegetsi ku italiki ya kane y’uku kwezi muri 1994. Kuba FPR Inkotanyi zarahisemo kwizihiza umunsi zafatiye ubutegetsi zikoresheje imbunda, zikomekaho bya nyirarureshwa kwibuka umunsi y’ubwigenge bw’igihugu, birerekana ku buryo budasubirwaho ko ubutegetsi buriho bushishikajwe n’inyungu z’agatsiko gategeka n’abambari bako, aho kwita ku nyungu z’abaturarwanda bose.  Birerekana kandi uko agatsiko kali k’ubutegetsi gatekereza ku  miyoborere  y’igihugu.

Ntabwo hashize iminsi Abanyarwanda bashyizweho agahato ko guhindura itegeko nshinga kugira ngo Prezida Kagame azategeke ubuziraherezo. Muzi kandi uko urubyiruko, intore, rujyanwa mu matorero aho rwozwa ubwonko kugirango bapakiremo ibitekerezo by’uko bagomba kuramya Prezida Kagame n’ishyaka rye, bikaza mbere yuko batekereza imiryango yabo, abavandimwe n’inshuti, abana bagatozwa kuneka ababyeyi babo bakashishikarizwa kubarega igihe babumvise bavuga nabi umubyeyi wabo mushya ali we Prezida Kagame. Bakabigisha kurwanya umuntu wese ubarizwa mu mashyaka  ataviga rumwe n’ubutegetsi.

Aya marorerwa alimo gukorerwa abanyarwanda arabereka impamvu aya mashyaka tuli mo yatangiye intambara yo guha ubwigenge nyakuli abanyarwanda no kubagarurira ishema ryabo ry’ubunyarwanda, bitandukanye no kugira ishema ryo kuramya agatsiko kali mu ishyaka rya politiki. Dufite icyizere ko iyi ntambara tuzayitsinda, kubera ko icyo turwanira gikwiye kandi gituganye kandi tukaba dufite ubushake n’umurava bitajegajega.

Ntabwo twirengagiza ko urugamba rwose, rwaba urwa poliki cyangwa urundi, rutakaza abantu. Ibyo kandi tuli mo kubibona mu mashyaka tuli mo, mu gihe twihatira kunononsora imikorere yacu kugeza igihe tuzabera ubukombe muli politiki. Gusa twabizeza ko tuli mo gukomera kurushaho, kuko iyo dutsikiye cyangwa tugakora amakosa, tubikuramo amasomo akomeye, bikadufasha guharura neza inzira, ikaba nyabagendwa kuli twese ituganisha ku ntsinzi dushaka ko iba iya twese.

Twagira ngo tubonereho umwanya wo gushima byimazeyo intwali zatubanjilije zirwanira ubwigenge n’ishema ry’Abanyarwanda. Barabishoboye kandi bafite amikoro make. Bashobora guhata abakoloni gusubiza Abanyarwanda  uburenganzira bwabo ntavogerwa bwo kwishyira ukizana. Ubwitange n’umurava bagize biduha urugero n’imbaraga bidasanzwe.

Biteye agahinda kubona nyuma y’imyaka mirongo itanu n’ine, abaturage batabona impamvu yatuma bishima kuli iyi sabukuru. Icyo basigaranye gusa ni icyizere ko hazaboneka abandi bagabo n’abagore b’intwari, bitangira abandi, bakabakuraho urusyo bubitsweho n’agatsiko k’abanyarwanda bene wabo. Birababaje ko ubu u Rwanda   rufite umubare w’impunzi utaligeze ubaho mu mateka yarwo,  hali mo abantu b’ingeri zose, ubwoko bwose, abahutu, abatutsi, abatwa, abasilikare, abacuruzi, abana, abasaza n’abandi.

Dushishikalije abanyarwanda kumva ko ukubaho kwabo bibareba.  Nubwo twafashe iya mbere mu kurwanya akarengane no guharanira ubwigenge nyakuli, iyi ntambara ni iyacu twese kugira ngo intsinzi izavamo izabe iyacu twese,  ntizabe umwihaliko w’agatsiko,  kaba aka gisilikare cyangwa aka politiki gakangisha abantu imvugo twese tumenyereye ngo:” twarababohoye”. Ni mwebwe ubwanyu mushobora kwibohora.

Tubifulije isabukuru nziza y’ubwigenge bw’igihugu cyacu n’umurava mushya wo kwibohora. Nta gisibya, twese hamwe tuzatsinda.

 

Jerome Nayigiziki

Umuhuzabikorwa w’Urugaga

Washington DC

Kuwa 04 Nyakanga 2016

+1 (956) 337 - 7665