ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE RIRIFURIZA ABANYARWANDA NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2016

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Imberakuri,

Namwe Nshuti z’u Rwanda,

Muri iyi minsi isoza umwaka, Abanyarwanda ndetse n’Inshuti z’u Rwanda bari mu byishimo byinshi. Ku bw’umwihariko Abakiristu, cyane cyane abemera umunsi wa Noheli ariwo Nyagasani Yezu yavukiyeho, bari mu byishimo byo kwakira umwami Yezu. Aba bose Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo kubifuriza gusangira ibyishimo bijyanye n’iyi minsi mikuru ya Noheli, ndetse n’Umwaka mushya muhire wa 2016.

Iyi minsi isoza umwaka ntigomba kuba igihe cy’ibyishimo gusa ahubwo yagombye kutubera umwanya wo kwinegura no kwisuzuma maze tugasubiza amaso inyuma tukareba ibyo twagezeho n’ibyo tutashoboye kugeraho.Muri urwo rwego,ni umwanya kandi wo kureba inzitizi zatumye tutagera ku byo twari twiyemeje maze tukazishakira umuti ari nako tuganira ku migambi miremire y’ejo hazaza. Ariko na none ni n’umwanya kuri twe dusangiye uru rugamba rwa demokarasi mu nzira y’amahoro wo gusangira ibyishimo byo kuba tugihumeka, tugifite kandi ishyaka ryo gukomeza gushyira hamwe dushaka icyatuma twebwe ku giti cyacu, imiryango yacu, amashyaka yacu n’ibihugu byacu tugira ikizere cy’ejo hazaza.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Imberakuri,

Namwe Nshuti z’u Rwanda,

Ni ngombwa ko mu gihe tuba tuganira, tuboneraho umwanya wo kuzirikana inzira y’Umusaraba twaciyemo kandi tukirimo. Tuzirikane bamwe muri twe batashoboye kugira amahirwe nk’ayacu bakaba barasize ubuzima bwabo muri uru rugendo. Muri aba, harimo abatabarutse mu nzira zisanzwe zishobora kuba zishingiye ku burwayi, izabukuru se, ubugizi bwa nabi bwa Sekibi ariko nibura imiryango yabo igashobora kubaherekeza. Hari n’abandi rero, baburiwe irengero, ubu imiryango yabo n’inshuti bakaba bakomeje guhanga amaso mu kirere. Dukomeze tubatekereze kandi dukomeze tubasabire tubwira imiryango yabo n’inshuti tuti, Nimwihangane.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Imberakuri,

Namwe Nshuti z’u Rwanda,

By’umwihariko, dukomeze kandi tuzirikane Abanyarwanda bakuwe mu byabo, abakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo mu nzira izo arizo zose. Aha turakomeza kwamagana icyemezo cya Leta ya Kigali cyo gusenya amazu yo muri “quartier Matheus”  n’ahandi yibasiye nk’aho abagashije babuze ahandi bubaka! Turamagana kandi iburabuzwa ry’abacuruzi bato, abivuriza kuri “mutuelle de santé” dore ko yabaye igipande kitagifite agaciro, abahinzi b’ibiarayi bahatirwa amasoko abahenda; abarimu barangije gukosora ibizamini byo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu maze bakimwa umushahara, Tuzirikane ababujijwe amahoro bakaba badashobora kuba mu bihugu byabo, tuzirikane impunzi aho ziva zikagera tutibagiwe n’Impfungwa cyane cyane iza politiki. Ariko na none uburyo bwiza kandi burashe bwo kuzirikana abo bose ni ugukomeza urugamba rwo kurwanya nyirabayazana w’ibyo bikorwa bigamije gucura bufuni Abanyarwanda.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Imberakuri,

Namwe Nshuti z’u Rwanda,

Uyu mwaka turimo kurangiza, hari byinshi by’ingenzi Ishyaka PS IMBERAKURI ryawukozemo. Birumvikana ko byose tutabirondora, ariko, PS IMBERAKURI nk’ishyaka rya politiki riharanira imibereho myiza y’Abaturage twakomeje kuba hafi ya rubanda rwa giseseka tubakangurira gushikama tugaharanira uburenganzira bwacu tubereka ko buri wese agomba kugira Uburenganzira n’Uruhare bingana k’umutungo w’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Dusanga kandi ari ngombwa kugaruka  cyane : 

  1. Ku ruhare Imberakuri zagize kugirango ishyaka ryacu rikomeze guhagarara neza, kugirango ishyaka ryacu Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeze kurigirira icyizere cy’ejo hazaza, bakomeze kuryibonamo ;
  2. Ku bufatanye ishyaka ryacu rikomeje kugirana n’imiryango cyangwa amashyaka turi kumwe ku rugamba rw’amahoro rwa politiki twiyemeje. Aha tukaba twifuza kugaruka cyane cyane ku mpuzamashyaka duhuriyemo na FDU Inkingi hamwe na PDP Imanzi ku ruhande rumwe, n’indi duhuriyeho na none na Amahoro PC, FDU Inkingi, PDP Imanzi n’Ihuriro Nyarwanda RNC ku rundi ruhande ; Ishyaka PS Imberakuri risanga guhuriza imbaraga hamwe kw’Abanyarwanda cyane cyane abifuza impinduka mu mahoro aribyo bizaduha ingufu zo gutsinda urugamba rwa Demokarasi twatangiye bityo rikaba risaba n’abandi guhuriza hamwe ingufu ;
  3. Ku ruhare rw’ishyaka PS IMBERAKURI n’aya mashyaka duhuriye hamwe mu mpuzamashyaka tumaze kuvuga mu kanya, Inshuti z’u Rwanda, cyane cyane mwe dukunze guhura tukungurana ibitekerezo, twese hamwe twashyize ahagaragara icyo dutekereza ku cyemezo cya FPR INKOTANYI cyo guhindura Itegeko Nshinga biciye muri Referendumu ififitse, dore ko batinye no kuyita Kamarampaka, kuko bazi neza ko Abanyarwanda tuzi icyo Kamarampaka bisobanura.

Iyo Referendumu yatumijwe shishitabona mu rwego rwo gusisibiranya Abanyarwanda n’amahanga. Icyari kigamijwe kwari uguhatira Abanyarwanda gutora ibyo batazi bigamije inyungu z’ababiteguye dore ko ntamwanya na busa wabaye wo kwerekwa no gusobanurirwa ibikubiye mur Itegeko Nshinga bahamagarirwaga gutora.

Ishyaka PS IMBERAKURI ririshimira ko IMBERAKURI n’Abandi dufatanyije, ko twanze kwitabira iyi Referandumu yateguriwe mu mwijima, ikabera mu gihu, dore ko nta n’indorerezi zayikurikiranye. Nk’uko tutahwemye kubigaragaza icyagombaga kuvamo cyari kizwi itaraba, nta mpamvu zo gusesa Umutungo no gutesha Abanyarwanda igihe.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Imberakuri,

Namwe Nshuti z’u Rwanda,

Dushoje umwaka wa 2015 u Rwanda ruri mu bihe bikomeye bya politiki aho Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryashimuswe maze rigasimbuzwa irindi rigamije gusa kwimika ubwami muri Repubulika. Iki ni ikimenyetso kigaragaza ku buryo butaziguye ko umwaka utaha wa 2016 ibintu bizarushaho gukomera, cyane cyane ko ariho hateganyijwe amatora yo mu nzego z’ibanze azakurikirwa n’amatora y’Umukuru w’igihugu azaba muri 2017. Kandi, irishimuta ry’Itegeko Nshinga nta kindi rigamije uretse guha Prezida Paul KAGAME inzira yo kuyobora u Rwanda ubuziraherezo bityo indoto ya FPR INKOTANYI yo kugira u Rwanda umunani wayo ikagerwaho! Nubwo FPR INKOTANYI n’abambari bayo barimo amashyaka abundikiwe mu cyiswe “FORUM” bakomeje kubyina insinzi, Ishyaka PS IMBERAKURI rirasanga iyi nsinzi  itagira ikuzo n’impundu yakagombye gutera ipfunwe n’ikimwaro FPR inkotanyi kuko ishingiye ku matora ya Referendum  ififitse kandi ikaba ishobora kuganisha u Rwanda n’Abanyarwanda mu bihe by’amage biturutse ku bibazo bya politiki nk’uko tubibona hirya no hino.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Imberakuri,

Namwe Nshuti z’u Rwanda,

Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo kongera gutangariza IMBERAKURI;  Abanyarwanda n’inshuti  z’u Rwanda ko ryamaganye ku mugaragaro ibyavuye muri iriya Referendumu y’ubwiru bityo rikaba rizakomeza kubirwanya biciye mu nzira z’amategeko na politiki kugeza igihe FPR INKOTANYI n’abatambyi bayo bazumva ko  Abanyarwanda batagomba gutwarwa bagaritswe nk’udushishi dutwawe n’umuvu! Ishyaka PS IMBARAKURI rirahamagarira IMBERAKURI zose n’abandi bakunda u Rwanda kuba maso  maze tukitegura kuzitabira ibikorwa byose bigamije kugamburuza FPR muri iyi migambi mibisha. Riboneyeho kandi gusaba amashyaka yose duhuriye hamwe mu mpuzamashyaka twavuze   gukangurira abarwanashyaka bayo ibi bikorwa kuko guterera agati mu ryinyo tugaceceka ni nko kwemera guhebera urwaje!

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Imberakuri,

Namwe Nshuti z’u Rwanda,

Muri  ibi bihe byo gusoza umwaka, Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho  kandi gushima abo bose bakomeje kurifasha kwamagana FPR INKOTANYI mu mugambi mubisha wo kugundira ubutegetsi ari nako ikomeza kuyobora u Rwanda nk’Abafailizayi! Aha, Ishyaka PS IMBERAKURI rirashima ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi bikomeje kwamagana FPR INKOTANYI rikagaya kandi ibihugu bikomeje kurebera. Ariko kandi rirasaba ibi bihugu gutera indi ntambwe mu maguru mashya  Abanyarwanda batarashira bigafatira ibyemezo bihamye FPR INKOTANYI cyane cyane ko amateka ya politiki yerekana ko amagambo yo kwamagana adaherekejwe n’ibikorwa atajya asubiza inyuma imigambi y’abiyemeje kugundira ubutegetsi n’ubwo bwose amaherezo bigaragara ko baba bibeshya. Bitabaye ibyo, ibi bihugu byafatwa nk’aho birebera kandi bigashyigikira FPR INKOTANYI mu gihe byamagana kandi bigafatira ibyemezo Leta y’u Burundi n’ibindi bihugu bidakurikiza amategeko nka FPR INKOTANYI! Si ngombwa ko bitegereza ko Abanyarwanda bajya mu mihanda maze bakarimburwa n’Intore za FPR INKOTANYI zigize abarinzi b’ingoma!

Nimureke dukomeze dushyire imbere URUKUNDO, twifuriza buri Munyarwanda kugira UMURIMO umutunga  twimakaze kandi UBUTABERA mu guharanira inyungu rusange aho kwikunda twirengagiza Rubanda.

Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2016!

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda,

Harakabaho Demokarasi,

Imana isumba byose ikomeze kutuyobora mu inzira nziza twiyemeje kandi idushyitse ku insinzi.

 

Bikorewe i Kigali kuwa 24 Ukuboza 2015

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS IMBERAKURI

Me NTAGANDA Bernard